INZEGO ZIGIZE INGABO Z’U RWANDA
Ingabo zirwanira ku butaka
Ni urwego rw’ingabo rwubatse ku buryo burushoboza gukora ibikorwa bya gisirikare ubwarwo cyangwa se ku bufatanye n’izindi nzego za RDF.
Ingabo zirwanira mu kirere
Ingabo zirwanira mu Kirere z’u Rwanda ni rumwe mu nzego zigize Ingabo z’u Rwanda, zishinzwe kurinda ubusugire bw’ikirere cy’u Rwanda.
Ingabo zishinzwe ubuzima
Ingabo zishinzwe ubuzima zishinzwe kwita ku buzima bw’abakozi b’inzego z’ingabo n’iz’umutekano, imiryango yabo ndetse n’abaturage muri rusange.
Ingabo z’Inkeragutabara
Inkeragutabara ni umutwe w’Ingabo z’u Rwanda ugizwe n’abasirikare bakora mu buryo buhoraho n’abandi bakora mu buryo budahoraho ariko bashobora guhamagarwa mu kazi igihe cyose bibaye ngombwa.
RDF mu bikorwa byo kubungabunga amahoro
Kurengera ikiremwamuntu ni ryo shingiro ry’ibikorwa by’u Rwanda byo kubungabunga amahoro
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike, cyangwa se gishobora kuba ari cyo cyonyine ku Isi, gifite inshingano zemejwe n’Itegeko Nshinga zo kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi no gushyigikira abaturage bahuye n’ingaruka z’umutekano muke.