Maj Gen Vincent NYAKARUNDI
Umugaba w'ingabo z'u Rwanda zirwanira ku Butaka
Maj Gen Vincent NYAKARUNDI ni Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka. Mbere yo guhabwa izi nshingano, yari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza mu Ngabo z’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2019 kugeza mu 2023. Yamaze imyaka irenga 10 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’Umudipolomate, aho yari Military Attaché i Washington D.C., ndetse akaba yari n’Umujyanama mu by’Ingabo n’Umutekano muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, i New York.
Maj Gen NYAKARUNDI afite ubunararibonye mu buyobozi bw’ingabo, imicungire y’ibikorwa n’igenamigambi rya gisirikare, imibanire mpuzamahanga, n’imiyoborere rusange mu bya gisirikare.
Mu mirimo yakoze, harimo kuba yarayoboye rimwe mu matsinda abiri y’Ingabo z’u Rwanda zagiye bwa mbere mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani (AMIS) mu mwaka wa 2004; kuba Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako; kuba Umwarimu mu Ishuri ryigisha Abagenzuzi b’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye riherereye mu Budage n’indi itandukanye.
Maj Gen V. NYAKARUNDI afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu igenamigambi rya gisirikare (Strategic Studies) yakuye muri US Army War College, Impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Bumenyi mu bya Politiki, Impamyabumenyi mu masomo yerekeranye n’Umuryango w’Abibumbye zose yakuye muri Long Island University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; yarangije kandi amasomo ya gisirikare mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Ghana ndetse yanahakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’imiyoborere yakuye muri Ghana Institute of Management and Public Administration.
Mu buzima bwe bwite, Maj Gen V. NYAKARUNDI arubatse kandi afite abana bane. Akunda cyane ibijyanye n’imiyoborere n’igenamigambi rya gisirikare (military strategy and policy), kubaka amahoro, no kurinda abasivili mu bihe by’intambara. Avuga neza Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili n’Ikinyarwanda.