Urwego Rukuru rushinzwe Serivise z’Ubutegetsi n’Imari
Rutanga ubufasha mu buyobozi, mu by’imari, no mu mikorere kugira ngo ibikorwa bya minisiteri bikorwe neza kandi mu buryo bunoze.
Urwego Rukuru rushinzwe Ikoranabuhanga
Ruyobora impinduka mu ikoranabuhanga rya Minisiteri kandi rukemeza ko hariho sisitemu za ICT zizewe kandi zigezweho zishyigikira ibikorwa by’ingabo.
Urwego Rukuru rushinzwe Ishoramari na Serivise z’Inkunga
Rugenzura ishoramari mu rwego rw’Ingabo kandi rugatanga serivisi z’ingenzi zifasha ibikorwa bya gisirikare kugenda neza, harimo gushaka ibikoresho kandi bikozwe mu buryo bunoze.
Urwego Rukuru rishinzwe Ingamba n'imiyoborere by’Ingabo
Ruyobora itegurwa ry'imiyoborere y’Ingabo n’igenamigambi kugira ngo ishyigikire ifatwa ry’ibyemezo bishingiye ku makuru no gutegura neza inshingano.
Urwego Rukuru rushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare
Rushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare n’imikoranire mpuzamahanga hagamijwe gukomeza ubufatanye n’imikoranire hagati y’Ingabo z'u Rwanda n'ibindi bihugu.