Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ingabo z'u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro

“Intego nyamukuru y’ibikorwa byo kubungabunga amahoro ni ukurinda abasivili. Ibi niko bikwiye kumvikana. Si ukurinda amasezerano y’amahoro cyangwa inshingano za Loni, ndetse si no kurinda ababungabunga amahoro ubwabo, si no kurinda abanyapolitiki. Intego nyakuri ni ukurinda abaturage basanzwe bafite ibyago byinshi kurusha abandi.”

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, mu Nama Mpuzamahanga ku kurinda abasivili yabereye i Kigali, 28–29 Gicurasi 2015.

4,786

Umubare w’abasirikare 

453

Abagore bari mu butumwa bw’amahoro

2

U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu bihugu bitanga ingabo zo kubungabunga amahoro ku Isi. Rukaba ku mwanya wa mbere muri Afurika.

 

3

Ibihugu u Rwanda rurimo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ni Sudani y ‘ Epfo, Repubulika ya Santarafurika, Mozambique.

 

 

Ingabo z'u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro

 

U Rwanda ruri mu bihugu bike ndetse rushobora kuba ari nacyo gihugu cyonyine aho kubungabunga amahoro no gutabara abagizweho ingaruka n’amakimbirane hirya no hino ku isi biteganywa n’Itegeko rigenga Ingabo z’Igihugu.

Ibi biri muri gahunda kandi bishyirwa mu bikorwa na RDF, nk’uko Umugaba w’Ikirenga w’ingabo adahwema kubyibutsa ingabo n’abaturage muri rusange.

Dushingiye ku mateka ababaje ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kandi bitewe n’icyizere gikomeye cy’igihugu cy’uko inshuti n’abafatanyabikorwa nyakuri ari ababa hafi mu bihe bikomeye, u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano igihe cyose bibaye ngombwa.

Ni muri urwo rwego, RDF yabaye ingabo zambere zoherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro Darfur mu 2004 na Santarafurika mu 2014.

Uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo gushyigikira amahoro rushingiye ahanini ku nshingano mpuzamahanga rufite nk’umunyamuryango ukora kandi ufite uruhare mu muryango mpuzamahanga. Guverinoma y’u Rwanda imaze kwitabira ibikorwa bitandukanye bigamije kugera ku mahoro arambye binyuze mu gukemura amakimbirane n’intambara mu mahoro. Ibi bikorwa byo gushyigikira amahoro bikubiyemo:

• Dipolomasi yo gukumira amakimbirane
• Gushyiraho amahoro 
• Kubaka amahoro arambye
• Kubungabunga amahoro

Nk’ihame rya politiki, u Rwanda rubona ko uruhare rwarwo mu bikorwa byo gushyigikira amahoro rutagarukira gusa ku kohereza ingabo. Rushobora no kugaragarira mu gutanga ubufasha bwa dipolomasi , ubufasha bw’inzobere cyangwa ibikorwaremezo.

Icyakora, kugira ngo Guverinoma y’u Rwanda yitabire ibikorwa byo gushyigikira amahoro, cyane cyane ibyo kubungabunga amahoro, hagomba kubaho ibisabwa by’ingenzi byemerera kohereza ingabo. Ibyo birimo:

• Igikorwa kigomba kuba cyemejwe n’Inama y’Umutekano ya Loni cyangwa imiryango y’akarere nka Afurika yunze ubumwe. 
• Igikorwa kigomba kuba gifite inshingano zisobanutse neza n’igihe n’uburyo bwo kurangira.
• Hagomba kubaho amahirwe afatika yo kugera ku ntsinzi.
• Ingabo zigomba kubanza guhugurwa mbere yo koherezwa, kuko kubungabunga amahoro atari inshingano y’ibanze y’ingabo bityo bikaba bisaba ubumenyi n’ubushobozi bwihariye.

Kugira ngo umusanzu w’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ugire umusaruro, Guverinoma ibinyujije muri Minisiteri y’Ingabo ireba ko ibikoresho bya gisirikare bigurwa kandi bikabungabungwa hitawe ku byihariye bisabwa muri ibi bikorwa.

 

Amakuru bifitanye Isano

No news available.