Juvenal Marizamunda
Minisitiri w'Ingabo
Juvenal MARIZAMUNDA yavutse tariki ya 2 Ukuboza 1965, avukira mu Karere ka Nyamagabe, mu Ntara y’Amajyepfo, mu Rwanda.
Yinjiye mu gisirikare mu 1986, agirwa Sous-Liyetona mu 1990. Yagiye ahabwa inshingano zitandukanye z’ubuyobozi kuva ku rwego rwa Palatuni kugeza ku rwego rwa Batayo, anahabwa inshingano za Ofisiye ushinzwe imirimo itandukanye y’ubuyobozi haba ku rwego rwa Batayo kugeza no ku rwego rw’icyicaro gikuru cy’ingabo. Yabaye Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Mu 2014 yimuriwe muri Polisi y’Igihugu y’u Rwanda, agirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe Imiyoborere n’Abakozi, anazamurwa mu ntera agirwa Komiseri Mukuru Wungirije wa Polisi.
Muri Mata 2021, yagizwe Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, umwanya yagumyeho kugeza ku ya 5 Kamena 2023, ubwo yagirwaga Minisitiri w’Ingabo.
Ku rwego mpuzamahanga, yayoboye Kompanyi y’Abasirikare barwanira ku butaka mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika muri Sudani – Darfur kuva muri Nyakanga 2005 kugeza muri Gashyantare 2006. Yanabaye Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Abakozi (J1) akaba n’Umuyobozi Wungirije ku Cyicaro Gikuru cy’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani – Khartoum, kuva mu Ukuboza 2009 kugeza muri Werurwe 2011.
Yitabiriye amahugurwa atandukanye mu mahanga, harimo amahugurwa yo kurwanya ibiyobyabwenge yakoreye mu gihugu cya Misiri, n’amahugurwa ajyanye no kubungabunga amahoro yabereye muri Kenya na Mali.
Yize amasomo yose ajyanye n’umwuga wa gisirikare kugeza ku rwego rw’amasomo yo kuyobora abasirikare agenewe Ofisiye bakuru yigiye mu Ishuri Rikuru rya gisirikare muri Ghana (2012–2013).
Ku bijyanye n’amashuri asanzwe, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu masomo y’Imibanire y’Abantu n’ibya Gisirikare, Impamyabumenyi (Postgraduate Diploma) mu masomo y’Umutekano no gukemura amakimbirane, Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu miyoborere yakuye muri Ghana, mu Ishuri Rikuru ry’imiyoberere, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu Mibanire Mpuzamahanga na Dipolomasi yakuye muri Kaminuza ya Mount Kenya.
Arubatse, akaba yarashakanye na Seraphine Nyirasafari, bafitanye abana bane.
Brig Gen Celestin KANYAMAHANGA
Umunyamabanga Uhoraho
Brig Gen Célestin KANYAMAHANGA ni Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y’Ingabo.
Yinjiye mu gisirikare mu 1990, yagiye ahabwa inshingano zitandukanye mu Ngabo z’u Rwanda no muri Minisiteri y’Ingabo harimo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe igurwa ry’ibikoresho bya Gisirikare harimo ibikoresho by’Ingabo zirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere, umwanya yamazeho imyaka cumi n’itatu. Yanabaye Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Abakozi (J1) ndetse n’Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo.
Ku rwego mpuzamahanga, yakoreye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe i Darfur muri Sudani (UNAMID), aho yabaye Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’igenamigambi kuva mu 2009 kugeza mu 2010.
Brig Gen Célestin KANYAMAHANGA afite impamyabumenyi ebyiri z’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo y’Imibanire y’abantu n’ibya Gisirikare, hamwe n’ibijyanye n’ igenamigambi n’itangwa ry’amasoko ya Leta, zose yazikuye muri Royal Military Academy i Buruseli mu Bubiligi. Afite kandi impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubworozi n’ubuhinzi bw’Inganda yakuye muri Kaminuza Nkuru mu Burundi.
Yize amasomo ajyanye n’umwuga wa gisirikare kugeza ku rwego rwo hejuru rw’amasomo ya gisirikare ajyanye n’imiyoborere, yigiye muri Royal Military Academy, i Buruseli mu Bubiligi kuva mu 2007 kugeza mu 2008.
Brig Gen Célestin KANYAMAHANGA arubatse, afite abana bane; umuhungu umwe n’abakobwa batatu.