Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda

General MK MUBARAKH

 

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

Gen MK MUBARAKH yavutse mu mwaka wa 1967, yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ku wa 05 Kamena 2023. Mbere yaho, yari asanzwe ari Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka. Mu burambe bw’imyaka irenga 30 mu gisirikare, yabaye kandi Umuyobozi wa Diviziyo ya 4 kuva 2008 kugeza 2012, Umuyobozi wa Diviziyo ya 3 kuva 2013 kugeza 2015, Umuyobozi wa Diviziyo ya 1 kuva 2016 kugeza 2021, umwanya yafatanyaga no kuba Umuyobozi mukuru w’Inama y’Ubutegetsi y’Ihahiro rya Gisirikare.

Jenerali MK MUBARAKH afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) mu Miyoborere (Public Administration).

Amahugurwa ya Gisirikare yakoze arimo:

  • Amasomo amugira ofisiye (1988–1989), yabereye i Jinja, muri Uganda;

  • Amasomo yari azwi nka Grade 3 Staff Course, yabereye CSC Nyakinama, mu Rwanda;

  • Amasomo y’imiyoborere y’ingabo (Command and Staff Course) 2005), yakoreye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Zambia;

  • Defense and Strategic Studies (2012), yayakoreye muri National Defense University of PLA, mu Bushinwa;

  • Amasomo ajyanye no kuyobora ingabo hubahirizwa amahame ya demokarasi 2006, yayakoreye mu Ishuri ryigisha ibyo kubungabunga amahoro, Kenya;

  • Amasomo ahabwa abayobozi bakuru ajyanye no kubungabunga amahoro , 2007, yayakoreye mu mu Ishuri ryigisha ibyo kubungabunga amahoro, Kenya;

  • Amasomo ajyanye n’imitegurire y’inama Mpuzamahanga , 2007, yabereye muri Kaminuza Nkuru y’Ubushinwa

  • Amasomo arebana no gushyiraho ingamba zifasha umugabane wa Afurika, 2008), yabereye muri Nasser Higher Military Academy, High War College – Cairo, Misiri;

  • Amasomo y’imiyoborere no gushyira mu bikorwa ingamba z’igihe kirekire , 2012, yabereye muri Kaminuza ya Tsinghua mu Bushinwa;

  • Amasomo arebana no gukorana hagati y’ibihugu bya Afurika, 2016, yabereye mu Misiri 

Jenerali MK MUBARAKH kandi yahawe imidari y’ishimwe itandukanye irimo: Umudari wo kubohora igihugu, Umudari wo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Umudari wo gutabarira igihugu hanze yacyo, Umudari w’irahira rya Perezida, Umudari wo kurwana ku rugamba, Umudari w’Ubuyobozi bw’ingabo, Umudari w’umuganda.