
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zabanje kuba ingabo zaharaniraga kubohora u Rwanda zitwa Rwanda Patriotic Army (RPA). Itegeko nimero 19/2002 ryo ku wa 17/05/2002 ni ryo ryahinduriye izina ingabo za RPA zitwa Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Kuva mu mwaka wa 2002, RDF yashyizeho imiyoborere y’ingabo ihuriweho, ikaba yose iyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo. Uko RDF yubatse bituma ishobora guhangana n’ibibazo ibyo aribyo byose mu buryo bwihuse kandi bworoshye.
Inshingano Nyamukuru
Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, inshingano za RDF ni:
• Kurinda ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu;
• Gukorana n’izindi nzego z’umutekano mu kubungabunga ituze rusange rya rubanda no kubahiriza amategeko;
• Gufasha mu bikorwa by’ubutabazi igihe cyose habaye ibyago mu gihugu;
• Gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu;
• Kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga, iby’ubutabazi n’iby’amahugurwa
Imiterere
Ingabo z'u Rwanda zubatse mu buryo bukurikira:
- Ingabo zirwanira ku butaka ;
- Ingabo zirwanira mu kirere;
- Urwego rw'ubuvuzi bwa Gisirikare, na
- Inkeragutabara .
Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda ashobora gushyiraho izindi nzego mu ngabo z’igihugu
Iteka rya Perezida n° 014/01 ryo kuwa 25/08/2025 rigena inzego, imiterere ninshingano byingabo z'u Rwanda.
Ubushobozi
Ingabo z'u Rwanda zifite ubushobozi bwo gukoresha ingufu za gisirikare n’ubundi buryo buri ngombwa mu kurinda ubusugire bw'igihugu nkuko amategeko abiteganya.