Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

AMASHURI Y’INGABO Z’U RWANDA

RDFCSC logo

RDFCSC

ISHURI RIKURU RY’INGABO Z’U RWANDA, NYAKINAMA

Iri shuri ryigisha abasirikare batoranyijwe baturutse mu mashami atandukanye y’Ingabo z’u Rwanda n’imitwe yazo, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS). Ryakira kandi n’abanyeshuri bo mu Ngabo z’ibihugu byo mu karere. 

Iri shuri ryemewe na Kaminuza y’u Rwanda ndetse ritanga Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza n’impamyabumenyi (Post Graduate Diploma) mu masomo ajyanye n’umutekano guhera mu mwaka w’amashuri wa 2013/14.

RMA logo

RMA Gako

ISHURI RYA GISIRIKARE RYA GAKO

Iri shuri yashinzwe mu 1999 hagamijwe guhugura no kwigisha abasirikare binjira ku rwego rwa ofisiye indangagaciro z’umwuga wa gisirikare mu masomo kugira ngo bashobore gukora ibisabwa mu kurinda igihugu. 

Ritanga impamyabumenyi ya kaminuza ku basirikare barangije amasomo y’Ubuvuzi, Ubuforomo, Ubuhanga mu bukanishi, Ikoranabuhanga mu itumanaho, Imibare, Ubugenge, Ibinyabuzima, Ubutabire, Ubuhanga mu bya gisirikari n’ubumenyamuntu n’Amategeko. Abanyeshuri batsinze bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza hamwe n’ipeti rya 2nd Lieutenant.

RDF CTC GABIRO

RDF CTC GABIRO

IKIGO CYIGISHIRIZWAMO IMIRWANO NJYARUGAMBA CYA GABIRO

Iki kigo cyashinzwe mu 1994, ku ikubitiro ikigo cyigishaga abinjijwe mu ngabo, nyuma cyaje kuba ikigo cyigisha kinyamwuga abasirikare bato (NCOs), n’Abofisiye bato bigishwa amasomo ya gisirikare hashingiwe ku ndangagaciro za RDF.

BMTC NASHO Logo

BMTC NASHO

Ikigo cya gisirikare cya Nasho gitanga Imyitozo y'ibanze ya gisirikare.