IMITERERE Y’INGABO ZISHINZWE UBUZIMA
Ingabo zishinzwe ubuzima zigizwe n’imitwe, amashami n’ibigo.
Ingabo zishinzwe ubuzima zigizwe n’izi nzego zikurikira:
Ibitaro bikuru bya Gisirikare
Urwego rushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi bw’imbere mu Mitwe igize Ingabo z’u Rwanda
Urwego rw’ubufasha bw’ubuvuzi ku rwego rw’uturere rugizwe n’ibigo nderabuzima bya gisirikare
Amashami ya Serivisi y’Ubuvuzi bwa Gisirikare ni aya akurikira:
Ishami ry’ibyorezo n’ubuzima rusange;
Ishami ry’amahugurwa mu by’ubuvuzi, ubushakashatsi no guhanga udushya;
Ishami rishinzwe imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi.
INSHINGANO Z’INGABO ZISHINZWE UBUZIMA
Ingabo zishinzwe ubuzima zifite inshingano zikurikira:
Kwita ku buzima bw’abakozi b’inzego z’ingabo n’iz’umutekano, imiryango yabo ndetse n’abaturage muri rusange;
Kugira uruhare mu kugera ku ntego za Leta zifitanye isano n’umutekano w’ubuzima ku rwego rw’igihugu;
Gutanga serivisi z’ubuvuzi zinoze ku basirikare b’Ingabo z’u Rwanda bari mu gihugu cyangwa boherejwe mu mahanga;
Kugoboka mu bikorwa by’ubutabazi haba mu gihugu imbere cyangwa mu mahanga mu bihe by’icyorezo, ibiza, impanuka zikomeye cyangwa ikindi gihe bibaye ngombwa;
Guhugura abakora mu rwego rw’ubuzima ku nzego zose, ndetse no guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya.
