Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ingabo zirwanira ku butaka

Ni urwego rw’ingabo rwubatse ku buryo burushoboza gukora ibikorwa bya gisirikare ubwarwo cyangwa se ku bufatanye n’izindi nzego za RDF. Ni urwego rufite ubushobozi bwo gukora mu bihe n’ahantu, bidasanzwe.

 

Ingabo zirwanira ku butaka

Ni urwego rw’ingabo rwubatse ku buryo burushoboza gukora ibikorwa bya gisirikare ubwarwo cyangwa se ku bufatanye n’izindi nzego za RDF. Ni urwego rufite ubushobozi bwo gukora mu bihe n’ahantu, bidasanzwe.

IMITERERE Y’ URWEGO RW’INGABO ZIRWANIRA KU BUTAKA

Ingabo zirwanira ku butaka zigizwe n’imitwe y’imirwano n’imitwe ifasha mu mirwano. Buri mutwe w’imirwano utegurwa mu byiciro bikurikirana ku buryo bukurikira:

  1. Diviziyo cyangwa urwego rungana na yo;
  2. Brigade;
  3. Batayo;
  4. Kompanyi;
  5. Palatuni;
  6. Sekisiyo.

Imitwe yunganira mu rugamba ingabo zirwanira ku butaka:

  1. Diviziyo y’imbunda ziremereye
  2. Diviziyo y’ingabo ikoresha ibinyabiziga by’intambara .

INSHINGANO Z’INGABO ZIRWANIRA KU BUTAKA

Ingabo zirwanira ku butaka zifite inshingano zikurikira:

  1. Kugira ingabo ziteguye kurwana kandi zifite ubumenyi n’ubushobozi butandukanye, kugira ngo zibe ku isonga mu bikorwa byihuse byo ku rugamba haba mu kugaba ibitero ku mwanzi cyangwa kurinda ibirindiro.
  2. Gukorana n’izindi nzego z’umutekano mu kugarura ituze rusange no kubahiriza amategeko;
  3. Gutabara no kugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi mu gihe habaye ibiza mu gihugu cyangwa mu mahanga, hakurikijwe amategeko abigenga;
  4. Gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu;
  5. Kwitabira ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga, ubutumwa bw’ubufatanye hagati y’ibihugu, n’amahugurwa.
     

Related News

No news available.