IMITERERE Y'INGABO Z'INKERAGUTABARA
Inkeragutabara zigizwe na:
Inkeragutabara z’Injyarugamba;
Inkeragutabara zunganira
Inkeragutabara zifashishwa mu bumenyi bwihariye
Inkeragutabara z’Injyarugamba
Inkeragutabara z’injyarugamba ni icyiciro cy’abakiri bato, bashobora guhamagarwa mu kazi igihe icyo aricyo cyose mu kongerera imbaraga Ingabo z’u Rwanda ziri mu kazi.
Inkeragutabara zunganira
Inkeragutabara zunganira ni icyiciro kigizwe n’inkeragutabara zirimo abahoze mu Ngabo z’u Rwanda bashoje amasezerano yabo ndetse n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru, baba bagifite inshingano yo kunganira Ingabo z’u Rwanda ziri mu kazi mu gihe bibaye ngombwa.
Inkeragutabara zikenerwa mu bumenyi bwihariye
Ni icyiciro kigizwe n’inkeragutabara zifite ubumenyi n’ubuhanga bwihariye bukenewe mu kongera ubushobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.
INSHINGANO Z’INKERAGUTABARA
Inkeragutabara zifite inshingano zikurikira:
Gutanga, igihe zishubijwe mu kazi, imitwe n’abantu ku giti cyabo b’inkeragutabara kugira ngo bunganire kandi bazamure imbaraga z’Ingabo z’u Rwanda ziri mu kazi.
Gutegura mu buryo buhoraho inkeragutabara hashingiwe ku byifuzo by’ibikorwa bya gisirikare by’ubu n’iby’igihe kizaza.
