Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru Arambuye

Mukomeze kugezwaho amakuru mashya.

UBUYOBOZI BWA UNMISS SECTOR SOUTH BWASHIMYE INGABO Z'U RWANDA ZIRI MU BUTUMWA BW’AMAHORO MURI SUDANI Y'EPFO

Umuyobozi ushinzwe Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye ziri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo ( UNMISS) igice cy'Amajyepfo (Sector South), Brigadier General Shishir BHARDWAG, yashimye Ingabo z'u Rwanda zigize Batayo ya RWANBATT-3, ziri muri ubu butumwa kubera imyitwarire myiza, ubunyamwuga, n' ubwitange bagaragaza mu gushyira mu bikorwa inshingano za UNMISS.

Brigadier General BHARDWAG yabivuze ubwo yasuraga RWANBATT-3 ku wa 8 Nzeri 2026, mu Kigo cya UNMISS Durupi mu murwa mukuru wa Juba. Ubwo yabasuraga yakiriwe n’Umuyobozi wa Rwanbatt-3, Colonel Innocent Rwaka MUHIRWE.

Uyu muyobozi wa Sector South yavuze ko RWANBATT-3 ari intangarugero abashimira ubwitange, gukorera hamwe no guhuza ibikorwa neza.

Brig Gen BHARDWAG yagize ati: “Mwigaragaje nk'ingabo z’intangarugero muri Sector South. Mugaragaza ubudacogora, ubunyamwuga, guhuza ibikorwa mu buryo bunoze, gukorera hamwe ndetse n’ubwitange mu gushyira mu bikorwa inshingano za UNMISS.”

Mu rwego rwo kubashimira ubwitange n’umurimo bakoze, Brigadier General BHARDWAG yashyikirije impamyabushobozi z’ishimwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanbatt-3, ba Ofisiye ndetse n’abandi basirikare. Yashimangiye ko abahawe izi mpamyabushobozi bahagarariye abandi bagize Rwanbatt-3 muri rusange, ndetse bashimiwe uruhare rwabo mu gutuma inshingano za UNMISS zigerwaho neza.

Yanashimye Colonel MUHIRWE ku buyobozi bukomeye agaragaza no ku ruhare rwe mu kubungabunga imyitwarire myiza, ubufatanye na morale y’abasirikare.

Colonel MUHIRWE yashimiye ubuyobozi bwa Sector South ku ubufasha n’ubujyanama bakomeza guha RWANBATT-3, avuga ko byagize uruhare rukomeye mu gufasha iyi Batayo kuzuza inshingano zabo no gushaka ibisubizo by'imbogamizi zitandukanye bahura nazo mu kazi kabo ka buri munsi.