Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ingabo zirwanira mu Kirere

Ingabo zirwanira mu Kirere z’u Rwanda ni rumwe mu nzego zigize Ingabo z’u Rwanda, zishinzwe kurinda ubusugire bw’ikirere cy’u Rwanda binyuze mu bikorwa byihuse kandi birambye byo kurasa umwanzi no kurinda ikirere cy’igihugu.

IMITERERE Y’ URWEGO RW’INGABO ZIRWANIRA MU KIRERE

Ingabo zirwanira mu kirere zubatswe mu buryo bukurikira:

  1. Imitwe y’Ingabo zirwanira mu kirere
  2. Umutwe wa Brigade ishinzwe ubwirinzi
  3. Ishuri ry’Ingabo zirwanira mu kirere
     
Umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere ugizwe

  1. Umutwe ushinzwe kurinda ikirere
  2. Umutwe wunganira Ingabo zirwanira mu kirere

Ingabo zirwanira mu Kirere 

Buri tsinda ry’Ingabo zo mu kirere rigizwe na:

  1. Itsinda rinini ry’Ingabo zo mu Kirere (Wing);

  2. Itsinda ryisumbuye rikora ibikorwa byihariye rigizwe n’indege 12-24 (Squadron);

  3.  Itsinda rito ry’indege 2-6 (Flight); 

  4. Igice gito cy’abasirikare n’indege (Element)