INAMA YA 16 Y’ABAYOBOZI B’INGABO ZA RDF NA TPDF BAKORERA KU MUPAKA UHUZA U RWANDA NA TANZANIYA YABEREYE MU KARERE KA NYAGATARE
Ingabo z’u Rwanda (RDF), Diviziyo ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka, n’Ingabo za Tanzaniya (TPDF), Burigade ya 202, bari mu nama ya 16 y’Abayobozi b’Ingabo bakorera ku mupaka uhuza ibihugu byombi u Rwanda na Tanzaniya, kuva taliki 9 kugeza ku ya 11 Nzeli 2026, mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba.
Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi b’Ingabo z’ibihugu byombi bari mu bice byo ku mupaka basangiye, kugira ngo baganire ku bibazo by’umutekano no kurushaho gushimangira ubufatanye.
Itsinda ry’Ingabo za Tanzaniya riyobowe na Brigadier General Gabriel Elias Kwiligwa, Umuyobozi wa Burigade ya 202 mu Ingabo za Tanzaniya (TPDF), wakiriwe na Major General Ruki Karusisi, Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 y’Ingabo za z’U Rwanda (RDF).
Nyuma yo kugera mu Rwanda, itsinda ry’Ingabo za Tanzaniya ryasuye uruganda rutunganya Amata y’ifu, Inyange Milk Powder Plant, ruherereye mu Karere ka Nyagatare. Bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Henry Kakooza, wabagaragarije imikorere y’uruganda, uko umusaruro warwo ukwirakwizwa ku isoko, ndetse n’umusanzu warwo ku baturage ba Nyagatare ndetse no ku gihugu muri rusange.
Mu ijambo rye, Major General Ruki Karusisi yakiriye neza Brigadier General Kwiligwa n’itsinda yaje ayoboye, avuga ko iyi nama ari ikimenyetso cy’ubucuti bukomeye, icyizere n’umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Tanzaniya.
Yashimangiye ko kuba ibihugu byombi byegeranye ku bijyanye n’imiterere y’ubutaka ari amahirwe akomeye yo kurushaho kunoza itumanaho, guteza imbere amahoro mu karere no gushimangira umutekano ku mipaka. Yasabye kandi ko hakomeza kubakwa umubano ukomeye hagati y’abayobozi ku giti cyabo, hakongerwa amahugurwa ahuriweho, ndetse n’itumanaho ritaziguye hagati y’abayobozi b’Ingabo kugira ngo bashobore gukemura ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka.
Brigadier General Gabriel Elias Kwiligwa yashimiye uburyo we n’itsinda ayoboye kuva bageze mu Rwanda bakiriwe. Yavuze ko inama y’Abayobozi b’Ingabo ku mupaka uhuza ibihugu byombi igaragaza icyizere gikomeye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yabanje ku bibazo by’umutekano bihuriweho ku mupaka.
Impande zombi zagaragaje ubushake bwo kurushaho gushimangira umutekano ku mupaka, kunoza ubufatanye mu by’ingabo no kurinda abaturage batuye ku mpande zombi z’umupaka basangiye.
Biteganyijwe ko ibiganiro bizatanga ingamba zifatika zo gukemura ibibazo by’umutekano bihuriweho, ndetse no kurushaho gukomeza umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.