Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru Arambuye

Mukomeze kugezwaho amakuru mashya.

IBIKORWA BYO KUVURA ABATURAGE BY'INGABO ZO MU BIHUGU BYA EAC  BYASOJE MURI TANZANIA

Icyumweru cyahariwe ibikorwa ibikorwa by'Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bibaye ku nshuro ya Gatandatu cyasorejwe ku mugoroba w'itariki ya 1 Nzeli 2026 mu Kigo cya Golf cya Lugalo, i Dar es Salaam, muri Tanzania. Umuhango wo gusoza iki cyumweru wizihirijwe hamwe n'isabukuru y’imyaka 62 y’Ingabo z’igihugu cya Tanzania (TPDF), aho abahagarariye Ingabo z’Ibihugu bigize ibihugu bya EAC ndetse n’abayobozi baturutse ku cyicaro cy’Ubunyamabanga bwa EAC bakoze ibirori byizihiza ibyo bikorwa byombi. Maj Gen Alex Kagame, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), yari ahagarariye RDF.

Muri iki cyumweru gitambutse, amatsinda y’abaganga b’igisirikare yaturutse mu bihugu bigize EAC yatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku bantu 11,439 bo mu Ntara za Dar es Salaam, Dodoma, Zanzibar na Coast Region, ndetse banatanga ubufasha n’impano zitandukanye mu baturage. Itsinda ry’abaganga 20 bo mu Ngabo z’u Rwanda, ryoherejwe ku Bitaro bya Bikuru bya Tumbi , ryahavuriye abantu 2,874, ku bufatanye n’Ingabo za Tanzania (TPDF) ndetse n’abaganga bo kuri ibyo bitaro.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen Jacob John Mkunda, yashimiye Ingabo z’ibihugu bigize EAC ndetse n’abandi bashyitsi bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’Ingabo za Tanzania n’Icyumweru cy'Ibikorwa by' Ingabo ku bufatanye n'abaturage. Yasabye ko ubufatanye hagati y’Ibihugu bigize EAC burushaho gukomezwa, ndetse hakongerwa imikoranire ya hafi hagati y’ingabo n’abaturage, mu rwego rwo gushimangira intumbero y' abaturage baharanira ahazaza heza bahuriyeho mu Muryango wa EAC.

Germana Emmanuel wo mu Karere ka Kibaha yashimye serivisi z’ubuvuzi zatangwaga ku Bitaro bya Tumbi, avuga ko we n’abuzukuru be bakiriwe kandi bakavurwa neza bitaweho n'abaganga babakiriye babubashye kandi biyoroheje. Dr Amani Malima, Umuganga Mukuru ushinzwe imirimo y’ubuvuzi kuri ibyo bitaro, yavuze ko iyi gahunda yahinduriye imyumvire abaturage bari bafite ku basirikare, ibereka ko abasirikare badashinzwe gusa kubarinda ahubwo bashobora no kwita ku buzima bw'abaturage no kubavura.

Icyumweru kibaye ku nshuro ya 6 cya EAC cy’Ubufatanye hagati y’Ingabo n’Abasivili cyagaragaje akamaro k’ubifatanye bw' Ingabo zo mu karere, binyuze muri serivisi z’ubuvuzi n’ubufasha bwa ku baturage. Iyi gahunda kandi yagize uruhare mu gukomeza umubano hagati y’Ingabo n’abaturage zikorera.