Imwe mu mbogamizi zari mu Ngabo zari iza RPA, ni uko benshi mu bari bazigize bari barahagaritse amasomo yabo mu mashuri yisumbuye n’aya kaminuza kugira ngo bafatanye n’abandi urugamba rwo kubohora igihugu. Nyuma y’intambara y’Abacengezi n’ibindi bikorwa bya gisirikare mu mahanga, ubufasha bwatanzwe ku basirikare benshi ba RDF kugira ngo basubukure amasomo yabo mu mashuri yisumbuye atandukanye mu gihugu ndetse no muri Kaminuza.
Bamwe boherejwe mu bihugu by’amahanga nk’Ubuhinde, Isiraheli, na Afurika y’Epfo kugira ngo basoze amasomo yabo cyangwa biyandikishe mu kwiga amasomo yatoranyijwe.
Kubera iyi politiki, RDF yabaye rumwe mu nzego za mbere zagize abarangije kaminuza, bituma igira abaganga b’inzobere, abahanga mu bukungu, abagenzuzi b’imari, abahanga mu by’ikoranabuhanga, abahanga mu itumanaho, abahanga mu by’amashanyarazi n’ibindi. Uyu munsi, aba bahanga nibo bari ku ruhembe rw’imbere mu guteza imbere Ingabo z’u Rwanda, igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.


