Imwe mu ntambwe y’ingenzi yatewe mu rugendo rwo kwiyubaka kw’Ingabo z’u Rwanda mu myaka ishize ni ukwinjiza igitsina gore mu Ngabo.
Iri hame ryatangiriye mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, aho abagore bagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’urugamba no mu zindi serivisi zifitanye isano narwo. Abagore n’abakobwa mu Ngabo z’u Rwanda bazamurwa mu ntera ndetse bagahabwa imyanya y’imirimo kimwe na basaza babo hakurikijwe uko amategeko, politiki n’amabwiriza agenga ingabo abiteganya. Kwinjiza abagore mu Ngabo z’u Rwanda biri mu murongo mugari utangwa n’Itegeko Nshinga aho wimakaza uburinganire mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.
Kubera iyi mpamvu, RDF yatangije porogaramu y’Uburinganire mu 2007 hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hubakwa umuryango uhamye aho abagabo n’abagore bagira uruhare rungana mu nshingano n’imirimo kugira ngo bagere ku buringanire n’ubwubahane.
Iyi gahunda yashyizweho kugira ngo abaturage bashishikarizwe kumenya ihame ry’uburinganire, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hagamijwe guhangana n’iki kibazo no gukumira ingaruka zacyo. Intego ya RDF yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kubaka amahoro no guteza imbere igihugu isaba ko abakozi bagira imiryango itekanye kandi ihamye.
Kimwe nk’abandi bose mu muryango Nyarwanda, hari imiryango y’abasirikare ibamo amakimbirane. Ibi bishobora kugira ingaruka ku bantu ku giti cyabo ndetse no ku kigo bakorera muri rusange.
Ni muri urwo rwego Ishami rishinzwe ihame ry’Uburinganire mu Ngabo z’u Rwanda ryashyizweho kugira ngo rigire uruhare rukomeye mu gukemura amakimbirane no gutuma imiryango y’ingabo iba myiza kandi itekanye.
Intego z’Ishami rishinzwe Uburinganire
Intego z’ishami rishinzwe Uburinganire muri RDF zirimo:
- Guteza imbere uburinganire, ubutabera n’ubushobozi bw’abagore bo mu Ngabo no mu muryango Nyarwanda muri rusange.
- Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Muryango Nyarwanda.
- Kwirinda no guhangana na Virusi itera SIDA nk’imwe mu ngaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
- Gushishikariza abagore kugira uruhare rukomeye mu ifatwa ry’ibyemezo.
- Kongera umubare w’abagore mu Ngabo z’u Rwanda.
Inshingano
Inshingano y’Ishami rishinzwe kubahiriza ihame ry’Uburinganire mu Ngabo z’u Rwanda ni ugukangurira ingabo n’abaturage muri rusange ibijyanye n’ihame ry’uburinganire n’uburenganzira bw’abagore, hagamijwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

