Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru Arambuye

Mukomeze kugezwaho amakuru mashya.

UMUYOBOZI MURI UNMISS USHINZWE IGICE CY' AMAJYARUGURU YAKIRIYE INGABO  Z’U RWANDA ZOHEREJWE I MALAKAL

Umuyobozi w'Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), igice cy'Amajyaruguru, Brig Gen Syed Wajahat Hussain Naqvi, yakiriye Ingabo z’u Rwanda (RDF), Rwanbatt-2, nyuma yo kugera i Malakal, muri Leta ya Upper Nile, aho ziherutse kuhage zije gusimbura bagenzi babo basoje ubutumwa muri ako gace.

Brig Gen Naqvi yasuye Rwanbatt-2 ku cyicaro cyayo i Malakal, yakirwa na Lt Col Emmanuel Ndahiro wamugejejeho imiterere ya Batayo n'uburyo biteguye gushyira mu bikorwa inshingano bafite zo kubungabunga amahoro.

Brig Gen Naqvi yaganiriye na Ofisiye ndetse n’abandi basirikare aho yabanje gushimira abasirikare basoje ubutumwa kubera ubunyamwuga n'ubwitange mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye.

Yashishikarije abaje kubasimbura kugira imyitwarire myiza, kuba biteguye gukora akazi neza ndetse no guhora bihugura, mu gihe buzuza inshingano zo kurinda abaturage no gukora ibikorwa by’ubutabazi batanga umusanzu wabo mu kubaka amahoro arambye muri Sudani y’Epfo.

Brig Gen Naqvi yashimangiye ko imyitwarire n’imikorere by’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro mu gace bakoreramo bitagarukira gusa ku isura y’Ingabo z’u Rwanda, ahubwo binagira uruhare mu kugaragaza isura nziza y'Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri rusange. Yagaragaje akamaro ko gukorera hamwe, abasaba kuba maso no gukora kinyamwuga mu gushyira mu bikorwa inshingano z’ubutumwa bw'amahoro.

Brig Gen Naqvi kandi yasabye abasirikare guhora biteguye guhangana n’ibibazo bishya by’umutekano bishobora kuvuka, anabizeza ko azakomeza kubashyigikira kugira ngo basohoze neza inshingano zabo.