Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru Arambuye

Mukomeze kugezwaho amakuru mashya.

UMUVUGIZI WUNGIRIJE W’INGABO Z'U RWANDA YIFATANYIJE N’ABAKOZI BA HOTELI MARRIOTT KIGALI NA FOUR POINTS MU KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Uyu munsi, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z'u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yifatanyije n’abakozi ba Hoteli Kigali Marriott na Four Points by Sheraton Kigali mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ijambo rye, Lt Col Simon Kabera yagaragaje ko kwibuka ari igihe cyo guha icyubahiro no kugarurira agaciro abishwe muri Jenoside, asobanura ko bishwe mu buryo bw’ubunyamaswa kandi bakamburwa agaciro k’ubumuntu bwabo.

Yavuze ko kwibuka bitanga umwanya wo kongera gushimangira agaciro kabo no gukomeza kubazirikana.

Yakomeje asobanura uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi, anagaragaza uruhare rukomeye rw’Ingabo za RPA mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe amahanga yananiwe gutabara.

Lt Col Simon Kabera yasabye abitabiriye iki gikorwa kugira uruhare rugaragara  bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaca intege abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bagasangiza amakuru y’ukuri, bigisha abandi, kandi bagashyigikira politike igamije kunga ubumwe bw'abanyarwanda , bakarushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda no kurwanya ibiyagoreka.

Yashimangiye ko ibi ari ingenzi mu kwimakaza ukuri no kubaka ubudahangarwa bw’igihugu.

Yongeyeho ko binyuze mu kwiga no kwigisha ukuri, urubyiruko rurushaho gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashimangiye ko kwibuka Jenoside atari inshingano z’u Rwanda gusa, ahubwo ari inshingano z’isi yose.

Yasabye Abanyarwanda bose gukomeza kuba abarinzi b'amateka, abavugizi b’ukuri, no guhagurukira kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi, haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.