UMUVUGIZI WUNGIRIJE W’INGABO Z’U RWANDA YAGARAGAJE UBURYO RDF YUBAKA ICYIZERE MU BANYARWANDA MU MWIHERERO W’ABAYOBOZI BA RSSB
Uyu munsi, Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Simon Kabera, yifatanyije na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ndetse na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabereye mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), wabereye muri Kigali Golf Resort and Villas i Nyarutarama. Iki kiganiro cyibanze ku byihutirwa biri muri gahunda z’ibikorwa bya RSSB n’icyerekezo cyayo cyo kuba ikigo gishyira umunyamuryango n’umuturage ku isonga.

Mu kiganiro yatanze, Lt Col Simon Kabera yagaragaje ingamba z’ingenzi zafashije Ingabo z’u Rwanda kuba urwego rwizerwa n'abaturage. Yavuze ko kuba RDF yarakomeje kugirirwa icyizere n’abaturage bituruka ku mikorere irangwa na serivisi nziza, ubunyamwuga, imyitwarire myiza, ubunyangamugayo no kubazwa inshingano.
Yasobanuye ko icyo cyizere gishingira kandi ku nshingano zisobanutse neza, intego zifatika ndetse n’isuzuma rihoraho ry’imikorere. Lt Col Kabera yongeye gushimangira ko indangagaciro zirimo gukunda igihugu, imyitwarire myiza, gukorera hamwe, ubunyamwuga n’ubunyangamugayo ari zo shingiro ry’imikorere ya buri munsi ya RDF ndetse n’ifatwa ry’ibyemezo.
Yagaragaje ko ari ingenzi ko izi ndangagaciro zinjizwa mu nzego zose z’ikigo kugira ngo haboneke umusaruro urambye n’icyizere cy’abaturage. Yanashishikarije abayobozi bakuru ba RSSB gukura amasomo ku buyobozi n’icyerekezo bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame.
Yashimangiye akamaro ko kuyobora utanga urugero rwiza, guteza imbere umuco wo kubazwa inshingano, kugaragaza imyitwarire myiza, kwimakaza gukunda igihugu no gukomeza gukorera hamwe kugira ngo intego z’ikigo zigerweho neza.

Abayobozi bakuru ba RSSB bari mu mwiherero w’iminsi ibiri ugamije gusuzuma no kuzirikana ibyihutirwa biri muri gahunda z’ikigo ndetse n’icyerekezo cyacyo cyo kuba ikigo gishyira umunyamuryango n’umuturage ku isonga mu byo gikora.