UMUVUGIZI WUNGIRIJE W' INGABO Z'U RWANDA YIFATANYIJE NA KAMINUZA YA UTB MU KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994
Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z'u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yifatanyije n’abanyeshuri, abarimu n’abakozi ba Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB) i Kicukiro mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Iki gikorwa cyahuje abagize umuryango wa Kaminuza mu guha icyubahiro abazize Jenoside no kuzirikana ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu rugendo rw’ubumwe, ubwiyunge n’amahoro arambye.

Mu ijambo yagejeje ku banyeshuri, Lt Col Kabera yagarutse ku mateka y’akababaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anasobanura ibyiciro icumi Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa inyuramo.
Yagaragaje kandi uruhare rukomeye rw’Ingabo za RPA mu guhagarika Jenoside, mu gihe amahanga yari yananiwe gutabara no kuyihagarika.Yakomeje ashishikariza abanyeshuri gukoresha neza imbuga zose ziboneka, harimo n’imbuga nkoranyambaga, mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kugoreka amateka nyakuri.

Yashimangiye akamaro ko kubungabunga ukuri kuri Jenoside no gutanga umusanzu mu kubaka igihugu kirangwa n’amahoro, ubumwe n’ubudaheranwa.
Iki gikorwa cyo kwibuka cyahaye urubyiruko umwanya wo kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no kongera gushimangira ubushake bwo gukora ibishoboka byose kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
