UMUVUGIZI W’INGABO Z’U RWANDA YATANZE IKIGANIRO KU BANYESHURI N’ABAKOZI BA RICA
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare akaba n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, uyu munsi yatanze ikiganiro kigamije kungurana ibitekerezo n’abanyeshuri n’abakozi barenga 300 bo mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ryita ku Buhinzi bushingiye ku Kubungabunga Ibidukikije (RICA), riherereye mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera.
Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rwa RPA mu Kubohora igihugu mu 1994: Urubyiruko rw’uyu munsi rwakomeza rute ibyagezweho?”
Cyagarutse ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, uruhare rw’Ingabo za RPA Inkotanyi, ndetse n’inshingano z’urubyiruko rw’iki gihe mu kurinda no gukomeza ibyagezweho n’Igihugu.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki kiganiro, Brig Gen Karuretwa yasobanuye amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko imyaka myinshi y’ubuyobozi bubi yashyize imbere amacakubiri, ivangura, imvugo z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse ko ibyo byageze n’aho byigishwa binyuze muri gahunda z’uburezi.
Yanagaragaje ko Abanyarwanda benshi bameneshejwe bagahunga igihugu, kandi ko iyo miyoborere ishingiye ku macakubiri ari yo yaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimangiye ko gusobanukirwa ayo mateka ari ingenzi kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Brig Gen Karuretwa yavuze ko muri Mata 1994, Ingabo za RPA zatangiye ibikorwa byo gutabara abasivili b’inzirakarengane no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye n’umuryango mpuzamahanga bananiwe gutabara.
Yagaragaje ko intsinzi ya RPA yubakiye ku ndangagaciro zirimo ubutwari, gukunda igihugu, imyitwarire myiza, ubunyamwuga no gukorera igihugu nta nyungu bwite, kandi ko izo ndangagaciro ari zo zikomeje kuranga Ingabo z’u Rwanda kugeza n’uyu munsi.
Mu gusoza ikiganiro cye, Brig Gen Karuretwa yashishikarije abanyeshuri gukura isomo ku rubyiruko rwagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, bakarushaho kubakira ku byo rwagezeho kugira ngo bakomeze urugendo rw’iterambere. Yabasabye gukora umurimo wabo bashyizeho umwete, gukorera igihugu cyabo babikunze, no guharanira indangagaciro zo gukunda igihugu, ubutwari, imyitwarire iboneye, ubunyangamugayo no gukorera abandi nta kwikunda.