UMUGABA WUNGIRIJE W'INGABO ZA UNMISS YASUYE INGABO Z'U RWANDA
Umugaba Wungirije w'Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Maj Gen Laston NGOSA, yasuye Ingabo z’u Rwanda (RWANBATT-3), ku Cyicaro cyazo i Durupi, muri Juba. Yakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo, Col Innocent Rwaka MUHIRWE.
Muri urwo ruzinduko, Umuyobozi wa RWANBATT-3 yagaragarije Maj Gen NGOSA ishusho y'ibikorwa ingabo zikora mu gushyigikira inshingano za UNMISS. Yamugaragarije ibikorwa bya gisirikare byakozwe, ibifasha guteza imbere imibereho myiza y'abaturage (CIMIC), amahugurwa yakozwe n’imbogamizi zagaragaye mu kuzuza neza inshingano za buri munsi.

Maj Gen NGOSA yashimye RWANBATT-3 kubera ubunyamwuga, ubwitange n’imikorere myiza mu kuzuza inshingano zayo. Yanagejeje ku ngabo ubutumwa bw’ishimwe bwatanzwe n’Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’Umugaba w’Ingabo za UNMISS, bushimira umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa inshingano za UNMISS.
Yashimangiye ko gukomeza kugira ubushobozi bwo kwitegura no gukora ibikorwa bya gisirikare igihe cyose bikenewe ari ingenzi mu kurinda abasivili, kurinda umutekano w’abakozi no gushimangira ubufatanye n’izindi ngabo za UNMISS zikorera mu gace Ingabo z'u Rwanda zikoreramo ubutumwa.

Yongeye kandi kugaragaza akamaro ko gukomeza gukora amahugurwa no guhora biteguye kubungabunga umutekano, cyane cyane mu gihe hategerejwe amatora azaba mu gihe kiri imbere.
Uru ruzinduko rwasojwe n'igikorwa cyo gutera igiti, kigaragaza ubushake bwa RWANBATT-3 bwo kubungabunga ibidukikije.
