UMUGABA MUKURU W’INGABO ZA UNMISS YASUYE INGABO Z'U RWANDA ZIRI MU BUTUMWA BW'AMAHORO
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Maj Gen Junhui Wu, uyu munsi yasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zikorera muri Batayo ya Rwanbatt-3 ahitwa Durupi.
Muri uru ruzinduko yaraherekejwe n'Umuyobozi w'Ingabo za UNMISS mu gice cy'Amajyepfo (Sector South), Brig Gen Shishir Bharadwaj, hamwe n’abandi bayobozi bo ku cyicaro gikuru cya UNMISS.
Umugaba Mukuru wa UNMISS yakiriwe n’Umuyobozi wa Rwanbatt-3, Col Innocent Rwaka Muhirwe, wamugejejeho ibikorwa bya Batayo ikomeje gukora, uko isohoza inshingano zayo, ndetse n’imbogamizi ihura nazo ku ishyirwa mu bikorwa ry' ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.
Maj Gen Junhui Wu yashimiye abasirikare b’u Rwanda ku bw’ubunyamwuga, imyitwarire myiza, ubwitange ndetse n’uruhare bakomeje kugira mu gushyira mu bikorwa inshingano za UNMISS.
Yanabasabye gukomeza kuba maso no guhora biteguye gusohoza inshingano zabo neza, ashimangira ko ari ingenzi kuzuza neza inshingano bahawe hubahirizwa amahame n’indangagaciro biranga abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bw’amahoro.
Yagize ati "Dukwiye gukomeza kuba maso no gusohoza neza inshingano zacu." Yakomeje ashishikariza abasirikare ba Rwanbatt-3 gukomeza kurangwa n’ubwitange n' ubunyamwuga mu gutunganya inshingano zo kubungabunga amahoro.