Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru Arambuye

Mukomeze kugezwaho amakuru mashya.

RDF YAKIRIYE ITSINDA RY’ABANYESHURI BO MU ISHURI RIKURU RYA GISIRIKARE RY' UBUHINDE

 

Ingabo z’u Rwanda kuri uyu munsi zakiriye ku cyicaro gikuru, Kimihurura, itsinda rigizwe n’abanyeshuri 23 bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry' Ubuhinde, mu rwego rw’uruzinduko rw’amasomo bari kugirira mu Rwanda kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 6 Kamena 2026.

Iri tsinda ryahawe ikiganiro kirambuye ku rugendo rwa RDF rwo kwiyubaka no gukora kinyamwuga, ndetse n’uruhare rwayo mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.

Iki kiganiro cyagaragaje iterambere ry’inzego za RDF, imbaraga yashyize mu kubaka ubunyamwuga, ndetse n’uruhare mu bikorwa byo gushyigikira amahoro no guteza imbere umutekano mu karere.

Mu izina rya Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, yakiriye iri tsinda, anagaruka ku mubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Buhinde, cyane cyane mu rwego rw’ubufatanye mu by’ingabo.

Yashimangiye kandi ko ibihugu byombi bihuriye ku ntego yo guteza imbere amahoro, umutekano n’iterambere.

Brig Gen Karuretwa yashimye u Buhinde nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu burezi no mu mahugurwa ya gisirikare, agaragaza ko abasirikare ba RDF bagiye bungukira mu masomo no mu mahugurwa y’iterambere ry’umwuga atangwa n’amashuri ya gisirikare yo mu Buhinde.

Avugira iri tsinda, Brig Gen Imtiyaz Ahmed Khan yashimiye RDF uburyo yabakiriye neza ndetse n’ibiganiro by’ingirakamaro bahawe.

Yagaragaje ko bishimiye cyane amakuru bahawe ku rugendo rwa RDF rwo kwiyubaka, ubufatanye mpuzamahanga, ndetse n’ingamba zitandukanye yashyizeho mu rwego rwo kongerera ubushobozi ingabo zayo. Yavuze ko uru ruzinduko rugaragaza icyizere, ubunyamwuga n’umubano mwiza uri hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa mbere, iri tsinda ryanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali maze bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Banasuye kandi Ingoro y'amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.