Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru Arambuye

Mukomeze kugezwaho amakuru mashya.

RDF NA UPDF BAHURIYE MU NAMA IHUJE ABAYOBOZI B'INGABO BAKORERA KU MUPAKA UHUZA U RWANDA NA UGANDA

Abayobozi b'ingabo ba Diviziyo ya 5 yo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) n’abo muri Diviziyo ya 2 mu za Uganda (UPDF), bahuriye mu Karere ka Nyagatare mu nama ya 9 isanzwe ibahuza. Iyi nama igamije kurushaho gushimangira ubufatanye n’imikoranire.

Bakigera i Nyagatare, Ingabo z'ibihugu byombi ziherekejwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Karama, mu Karere ka Nyagatare, mu gikorwa cy’umuganda, aho bateye ibiti.

 

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Ruki Karusisi, yavuze ko abaturage baturiye umupaka ku mpande zombi atari abaturanyi gusa, ahubwo ko ari abafatanyabikorwa bahuje inyungu, amahirwe n’inshingano.

Yashimye kandi abayobozi b’ingabo zikorera hafi y’umupaka, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage bo mu bihugu byombi ku bw’umuhate bakomeje kugaragaza mu gushimangira icyizere hagati yabo n’imibanire myiza.

Umuyobozi wa Diviziyo ya 2 y’Ingabo za Uganda, Maj Gen Paul Muhanguzi, yashimangiye akamaro ko gufashanya no gukorana hagati y’ingabo z’ibihugu byombi mu kurinda ibihugu byabo, anashimira Abakuru b’Ibihugu byombi uruhare rwabo mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Iki gikorwa cyahaye Ingabo ku mpande zombi umwanya wo guhura no kuganira n’abaturage binyuze mu gikorwa rusange kigamije iterambere, ari na ko bagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.

 

Mu bindi bikorwa, izo ngabo kandi zasuye Igice Ndangamateka cya Gikoba, mu Murenge wa Tabagwe, hafite amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu, bibaha umwanya wo kurushaho kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.
Bananasuye kandi uruganda rwa Inyange Industries rutunganya amata y’ifu, aho basobanuriwe ibikorwa byo gutunganya amata n’uruhare urwo ruganda rugira mu iterambere ry’inganda n’ubukungu bw’u Rwanda.

Inama ya 9 y’Abayobozi b’Ingabo zikorera hafi y’Umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, itanga urubuga ku mpande zombi rwo kungurana ibitekerezo ku bibazo bihuriweho, gusuzuma uburyo busanzweho bw’imikoranire no gushaka izindi nzira zo kurushaho kunoza ubufatanye, hagamijwe gushyigikira amahoro n’umutekano ku mupaka ibihugu byombi bihuriyeho.