Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru Arambuye

Mukomeze kugezwaho amakuru mashya.

PEREZIDA WA REPUBULIKA YA SANTARAFURIKA YAMBITSE INGABO Z'U RWANDA UMUDARI W'ISHIMWE

Uyu munsi, abasirikare b'u Rwanda bagize RWANBATT-15 basoje umwaka bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, bambitswe Umudari w'Ishimwe na Nyakubahwa Faustin Archange Touadéra, Perezida wa Repubulika ya Santarafurika. Uyu muhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu i Bangui.

Uyu mudari watanzwe mu rwego rwo gushimira Ingabo z'u Rwanda, ubwitange n'ubunyamwuga  byabaranze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Santarafurika, aho bagize uruhare  mu kurinda abasivili no kubungabunga amahoro, umutekano n'ituze.

Umuyobozi wa Batayo ya 15, Lt Col Paul Gasasira, yashimiye Perezida wa Repubulika ya Santarafurika ku nkunga yakomeje guha Batayo ayoboye mu gusohoza inshingano zayo. Yanashimye ubunyamwuga, imyitwarire myiza ndetse n'ubwitange byaranze abasirikare ba RWANBATT15 mu gihe cyose bamaze mu butumwa.


Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi bakuru ba Guverinoma ya Repubulika ya Santarafurika, Ambasaderi w'u Rwanda muri Santarafurika, Nyakubahwa Olivier Kayumba, abayobozi bakuru mu nzego z'igisirikare, ndetse n'abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Santarafurika.