Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru Arambuye

Mukomeze kugezwaho amakuru mashya.

NYAKUBAHWA PEREZIDA KAGAME YAYOBOYE UMUHANGO WO GUTANGA IMPAMYABUMENYI KURI BA OFISIYE BAKURU BASOJE AMASOMO MU ISHURI RIKURU RY' INGABO Z'U RWANDA

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, uyu munsi yayoboye umuhango wo gutanga impamyabumenyi kuri ba Ofisiye  bakuru barangije icyiciro cya 14 cy’amasomo yo ku rwego rwa ba Ofisiye Bakuru mu Ishuri Rikuru ry' Ingabo z' u Rwanda riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze.

Abasoje amasomo uyu mwaka ni ofisiye  108 barimo  27 baturutse mu bihugu 19 by’inshuti  muri Afurika na Aziya, bikaba bigaragaza akamaro  k’ubufatanye bwa gisirikare ku rwego rw’akarere n’amahanga.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru muri Guverinoma, abayobozi b’ingabo, abadipolomate, imiryango y’abarangije aya masomo ndetse n’izindi nshuti zaje  kwishimira ibyo abo ba Ofisiye bagezeho.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango, Perezida Paul Kagame yashimiye abarangije amasomo ya gisirikare ku bwitange, imyitwarire myiza n’umuhate bagaragaje mu nyigisho  zigamije kubongerera ubumenyi n'ubushobozi mu gukora kinyamwuga.

Yagize ati: “Mwaje hano musanzwe mufite ubunararibonye nk’abanyamwuga, none muhavanye ubumenyi burushijeho, ubushobozi bwo kureba kure no gufata ingamba, ndetse n’inshingano zikomeye kurushaho.”

Perezida Kagame kandi yasabye abarangije amasomo gukomeza kurangwa n’ubutwari, ubushishozi ndetse no kugira intego ihamye, ashimangira ko izo ndangagaciro ari ingenzi kugira ngo umuntu abe umuyobozi mwiza mu bihe bigoye kandi bisaba gufata ibyemezo bikomeye.Yabashishikarije kuyobora barangwa n’ubunyangamugayo no gukomeza guharanira kwiyungura ubumenyi no gukora neza kurushaho.

Perezida Kagame yavuze ko aya mahugurwa yahuje abasirikare bo mu Rwanda n’abo mu bihugu by’inshuti byo muri Afurika no hanze yayo, agaragaza ko umubano n’ubufatanye byubakiwe muri ayo masomo bikwiye gukomeza gushimangira imikoranire mu bikorwa bya gisirikare ku rwego rw’akarere, no kubaka ubufatanye mu gukemura ibibazo.

Yanasobanuye ko  imikorere myiza Ingabo z’u Rwanda zifite itagezweho ku bw’impanuka, ahubwo yubatswe mu myaka myinshi binyuze mu murimo unoze, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga.

Isozwa ry’aya masomo ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rw’u Rwanda rwo kubaka ingabo z’umwuga kandi zifite ubushobozi, no gukomeza gushimangira ubufatanye bwa gisirikare mu karere binyuze mu  mahugurwa ya gisirikare.

Abasoje aya masomo baturutse mu bihugu bya Benin, Botswana, Burkina Faso, Santarafurika, Ethiopia, Ghana, Guinée, Jordan, Kenya, Malawi, Mali, Niger, Nigeria, u Rwanda, Senegal, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.