MMI YUNAMIYE INZIRAKARENGANE ZAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI I MUGINA NDETSE INATERA INKUNGA ABAYIROKOTSE
Uyu munsi, abakozi b' Urwego rushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu Nzego z'umutekano (MMI) bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenosi rwa Mugina ruherereye mu Karere ka Kamonyi, mu gikorwa cyo kwibuka.
Mu rwego rwo kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubafasha gukomeza kwiyubaka, MMI yatanze inka eshanu ku barokotse Jenoside ndetse inatanga ibitabo 150 byitwa Legacy for Youth ku mashuri atatu yo mu Murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi.Ibyo bitabo bigamije gufasha abanyeshuri kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda no gukuramo amasomo y’ingenzi mu mateka igihugu cyanyuzemo.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Umuyobozi Mukuru wa MMI, Col (Rtd) Dr. King R. Kayondo, yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana amateka mabi igihugu cyanyuzemo, aho Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira ubuyobozi bubi n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati: “Muri iki gikorwa cyo kwibuka, abakozi ba MMI bafashe umwanya wo guha icyubahiro no kuzirikana inzirakarengane zishyinguye hano. Twanahisemo gutera inkunga abarokotse Jenoside tubaha inka, zizabafasha kubona amata ndetse zibafungurire amahirwe yo kwiteza imbere no kwigira.”

Vice Mayor w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe Ubukungu, Uziel Niyongira, yafashe mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse abizeza ko Inzego za Leta n'abaturage bazakomeza kubashyigikira.
Yashimiye MMI ku nkunga y’inka n’ibitabo batanze, avuga ko ari ibimenyetso by’icyizere no gufasha ababihawe kuzamura imibereho yabo. Yanashimye kandi abasirikare ba RPA bitanze bagahagarika Jenoside ndetse bakabohora igihugu.

Umwe mu bahawe iyo nkunga, Mukamanzi Pelagie, yashimiye MMI kuba yaratekereje ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ikabatera inkunga.
Yavuze ko iyo nka yahawe izamufasha guteza imbere imibereho y’urugo rwe no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka afite icyizere n’agaciro.
