Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru Arambuye

Mukomeze kugezwaho amakuru mashya.

MINISITIRI W’INGABO YATANGIJE KU MUGARAGARO ICYICIRO CYA MBERE CY'AMASOMO MU ISHURI RIKURU RY'U RWANDA RYA GISIRIKARE

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yatangije ku mugaragaro Icyiciro cya  Mbere cy'amasomo ( Course 1-26/27) mu Ishuri Rikuru ry'u Rwanda rya Gisirikare, riherereye i Bumbogo mu karere ka Gasabo. Yashimiye  Icyiciro cya mbere  cy’abasirikare bakuru batangiranye n' iri Shuri Rikuru ry' u Rwanda, anaha ikaze abayobozi baryo  n’abarimu  bazagira uruhare mu mahugurwa y'icyiro cya mbere azamara amezi 11.

Minisitiri w'Ingabo yavuze ko itangizwa ry’aya masomo ari intambwe ikomeye mu guteza imbere uburezi n’amahugurwa bya gisirikare bishingiye ku bumenyi n’ubunyamwuga.

Iri Shuri Rikuru ry' u Rwanda rya Gisirikare ni rimwe mu yagize Kaminuza Nkuru y' u Rwanda ya Gisirikare, ryashinzwe nyuma y’amabwiriza yatanzwe na Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba  w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), hagamijwe gutanga uburezi n’amahugurwa ku rwego rwo hejuru rw’imiyoborere y’ingabo.

Minisitiri Marizamunda yasobanuye ko ubuyobozi buri ku rwego rwo hejuru mu miyoborere y'ingabo busabwa kugira ubumenyi  butari ibikorwa bya gisirikare gusa , kuko bisaba n'abayobozi bafite ubumenyi buhagije ku cyerekezo cy’igihugu,  guhuza ibikoresho n’ubushobozi bwa gisirikare n' ubukungu, dipolomasi no kurinda inyungu z’igihugu.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye aya masomo, Minisitiri w'Ingabo yabasabye kubona  baratoranyijwe nk’inshingano ikomeye bafite. Yabasabye gutekereza ku buryo bwagutse kandi bunononsoye, guteza imbere ibiganiro bishingiye ku bumenyi, no gukoresha aya masomo mu guteza imbere ubushobozi bwo gutekereza neza no kugira icyerekezo cy’ingamba bikenewe ku bayobozi bakuru.

Minisitiri w'Ingabo kandi yashimiye abarimu n’abayobozi bakuru bashinzwe kuyobora iri Shuri, ashimangira akamaro ko gukorera ku rwego rwo hejuru rw’ubunyamwuga, gukora ubushakashatsi bufite akamaro no guteza imbere ibitekerezo bishya.

Yavuze ko itangizwa ry' Ishuri Rikuru ry' u Rwanda rya Gisirikare atari umuhango gusa, ahubwo ko  bigaragaza icyemezo cy’u Rwanda cyo gukomeza guteza imbere uburezi n’amahugurwa mu Ngabo z'igihugu bishingiye ku bunyamwuga, umutekano w’igihugu ndetse n’ubuyobozi bufite icyerekezo.