Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru Arambuye

Mukomeze kugezwaho amakuru mashya.

INZEGO Z'UMUTEKANO Z' U RWANDA ZIFATANYIJE N’ABATURAGE BA PALMA MU GIKORWA CY’ISUKU, ZITANGA IBITABO  N’IBIKORESHO BY’IMIKINO KU BANYESHURI

Inzego z’umutekano z'u Rwanda (RSF) ziri mu butumwa i Cabo Delgado, muri Mozambique, kuwa 22, Nzeri 2026, zifatanyije n’abaturage ba Palma mu gikorwa ngarukamwaka cy’isuku rusange cyateguwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Palma. Iki gikorwa cyari kigamije guteza imbere isuku n’isukura ry’ibidukikije, ndetse no gushimangira ubufatanye hagati y’inzego n’abafatanyabikorwa batandukanye bo muri ako gace.

Iki gikorwa cyabereye ku Ishuri ryisumbuye rya Palma mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka w’Isuku, cyahuje abaturage ba Palma, abayobozi b’inzego z’ibanze, abafatanyabikorwa ndetse n’inzego z’umutekano.

Muri iki gikorwa, RSF yashyikirije Ishuri ryisumbuye rya Palma inkunga y’ibikoresho birimo ibitabo ndetse n’ibikoresho by’imikino, hagamijwe guteza imbere imyigire y’abanyeshuri no kubafasha kugira uruhare mu bikorwa by’imikino.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Palma, Bwana João Agostinho Buchili, yashimye iki gikorwa, anashimangira akamaro ko gukomeza kubungabunga isuku n’isukura kugira ngo bifashe gukumira indwara.

Yashimiye kandi RSF ku nkunga ikomeje gutanga ku baturage bo muri ako gace, ndetse n’umusanzu wayo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano.