INGABO Z’U RWANDA ZIRI MU BUTUMWA BW'AMAHORO ZATANZE IBIKORESHO BY’ISHURI, ZINATANGA SERIVISI Z’UBUVUZI KU BUNTU I BRIA
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, zigize RWABG VIII n'Ibitaro by’ingabo z'u Rwanda byo ku rwego rwa 2, bifatanyije n’abandi bari mu butumwa bw’amahoro muri MINUSCA bo mu gice cy'Amajyaruguru y’Uburasirazuba, batanga ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri bo ku Ishuri Ribanza rya Lydjama i Bria. Iki gikorwa cyari kigamije gufasha abana gutangira umwaka w’amashuri wa 2026–2027 bafite ibikoresho by’ibanze, ndetse kikaba cyabaye mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro.
Mbere yo gutanga ibyo bikoresho, itsinda ry’abaganga bo mu Ngabo z'u Rwanda ryatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage 70 bo muri ako gace ka Bria.
Muri iki gikorwa hari Sous-Préfet wa Haute-Kotto, Brahim Abdoulaye; Umugenzuzi ushinzwe ibijyanye n’uburezi, Tem Ingo Souverin; Umuyobozi w’ingabo za MINUSCA mu gice cy' Amajyaruguru y’Uburasirazuba, Brig Gen Joseph Mokwema; Umuyobozi w’Ibitaro by’Ingabo z' u Rwanda mu butumwa bw' amahoro, Col Dr Christian Mukwesi; ndetse n’Umuyobozi wa Batayo ya VIII y’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col David Ngabonziza.
Mu ijambo yavuze mu izina rya Guverineri w’Intara ya Fertit, Sous-Préfet Abdoulaye yashimiye abasirikare ba MINUSCA kuba bagize uruhare mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro, ndetse no gufasha abana n’ababyeyi mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri. Yavuze ko ibikoresho by’ishuri batanze bizafasha abanyeshuri gutangira umwaka w’amashuri mu buryo bwiza, anashimira MINUSCA ku ruhare igira mu kubungabunga amahoro, umutekano no gufasha abaturage.
Brig Gen Mokwema yavuze ko gushyigikira amashuri abanza ari uburyo bwiza bwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro, kuko uburezi ari ingenzi mu kubaka amahoro arambye. Yagize ati: “Ntushobora kwitega amahoro hatabayeho uburezi,”yongeraho ko iki gikorwa kigaragaza ubwitange bwa MINUSCA mu guteza imbere uburezi no kubaka amahoro.
Yashimangiye kandi akamaro k’ubufatanye hagati y’abari mu butumwa bw’amahoro n’abaturage bo mu gace bakoreramo, avuga ko uburezi bufasha urubyiruko kuzamura ubumenyi n'ubushobozi bwabo no kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango.
Yakanguriye abaturage gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere amahoro, ashimangira ko amahoro n’umutekano bituma abantu bakomeza ibikorwa byabo bya buri munsi kandi bigatuma abana biga mu buryo butekanye.