Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru Arambuye

Mukomeze kugezwaho amakuru mashya.

INGABO Z’U RWANDA ZIRI MU BUTUMWA BW’AMAHORO MURI REPUBULIKA YA SANTARAFURIKA ZIFATANYIJE N’ABATURAGE BA SAM-OUANDJA MU MUGANDA RUSANGE

Ingabo z’u Rwanda (Rwanda Battle Group VIII), ziri mu butumwa bw'amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), zifatanyije n’abaturage ba Sam-Ouandja, Ingabo z'iki gihugu (FACA), abajandarume, abapolisi, abayobozi b’inzego z’ibanze, abarimu n’abandi bakozi ba MINUSCA mu gikorwa cy’umuganda rusange cyabereye ku Ishuri rya Lycée Moderne de Ouandja-Kotto.

Iki gikorwa cyibanze ku gusukura ikigo cy’ishuri hagamijwe guteza imbere isuku ituma abanyeshuri biga neza.

 

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi wa Sous-Préfecture ya Sam-Ouandja, Ker Gos-Ngar; Depite Ekondji Marina, Umuyobozi wa Rwanda Battle Group VIII, Lt Col David Ngabonziza, hamwe n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze.

Mu ijambo rye nyuma y’iki gikorwa, Umuyobozi wa Sous-Préfecture ya Sam-Ouandja, Ker Gos-Ngar, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye zikomeje kugaragaza mu mibanire n’abaturage ndetse no mu gukorana n’inzego z’umutekano za Repubulika ya Santarafurika.

Yagaragaje ko iki gikorwa cy’umuganda rusange kigaragaza ubufatanye hagati ya MINUSCA, Ingabo z’u Rwanda, inzego z’umutekano z’iki gihugu n’abaturage mu guteza imbere amahoro, umutekano n’iterambere.

 

Uyu muyobozi kandi yagarutse ku ruhare ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zigira ku mutekano muri Sam-Ouandja. Yasobanuye ko uyu mujyi wahoze warigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro, ariko ko umutekano wagiye urushaho kuba mwiza nyuma y’aho ingabo za MINUSCA, zirimo n’iz’u Rwanda, zoherejwe kuhakorera. Ibyo byatumye abana benshi bongera gusubira mu mashuri.

Yakomeje ashimira Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano z’iki gihugu ku bikorwa bya gisirikare bihuriweho zikomeje gukora, bifasha kurinda abaturage no gutuma bakora ibikorwa byabo bya buri munsi bafite icyizere n’umutekano usesuye.

Umuyobozi wa Rwanda Battle Group VIII, Lt Col David Ngabonziza, yavuze ko kwitabira iki gikorwa cy’umuganda rusange byongeye gushimangira ubushake bw’Ingabo z’u Rwanda bwo gushyigikira abaturage, gukorana n’inzego z’umutekano z’iki gihugu ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu guteza imbere amahoro, umutekano n’imibereho myiza y’abaturage ba Repubulika ya Santarafurika.