Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru Arambuye

Mukomeze kugezwaho amakuru mashya.

INGABO Z’U RWANDA ZIRI MU BUTUMWA BW'AMAHORO BWA UNMISS ZEGUKANYE IBIKOMBE MU MARUSHANWA Y’UMUNSI W’UMURYANGO W’ABIBUMBYE

Ku wa 24 Ukwakira 2026, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zegukanye ibihembo mu marushanwa y’umupira w’amaguru, umupira w’intoki (volleyball) n’amarushanwa yo gusiganwa ku maguru, yateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umuryango w’Abibumbye.

Mu mupira w’amaguru, RWANBATT-3 yegukanye igikombe itsinze ikipe ya UN House ibitego 3–0 ku mukino wa nyuma. Mu mukino wa volleyball, RWANBATT-1 ni yo yegukanye igikombe, mu gihe RWANBATT-3 yabaye iya kabiri.

Aya makipe yahawe ibikombe na Madamu Anita Kiki Gbeho, Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, akaba n’Umuyobozi wa UNMISS, wayashimiye ku musaruro mwiza yagaragaje muri ayo marushanwa.

 

Ingabo z'u Rwanda (RWANBATT-2), zikorera i Malakal, mu Ntara ya Upper Nile, zitabiriye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru ryabereye ku cyicaro cya UNMISS. Abasirikare ba RWANBATT-2 bihariye ibihembo nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu mu cyiciro cy’abagabo.

Abatsinze bambitswe imidari na Bwana Alfred Orano, Umuyobozi w’Ibiro bya UNMISS muri Malakal, mu rwego rwo kubashimira umusaruro mwiza bagaragaje.