INGABO Z'U RWANDA ZIRI MU BUTUMWA BW' AMAHORO ZATANZE SERIVISI Z’UBUVUZI KU BATURAGE BA RULI SOMBA MURI SUDANI Y’EPFO
Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo (RWANBATT-3), bafatanyije na RWANBATT-1 n'Umuryango wa SFH, batanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage 390 ku Kigo Nderabuzima cya Ruli Somba.Iki gikorwa cyibanze cyane ku byiciro by’abaturage bafite intege nke, aho abagore 241, abagabo 64 n’abana 85 bahawe ubuvuzi ku ndwara zitandukanye.
Serivisi zatanzwe zirimo kwisuzumisha, ubuvuzi bw’amenyo, ubufasha ku buzima bw’ababyeyi batwite, ndetse no kuvura indwara zisanzwe zibasira abaturage.

Bwana Mathieu Lobiri Lawrence, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi bw’Ibanze muri Leta ya Central Equatoria, yashimye iki gikorwa, avuga ko cyagize uruhare rukomeye mu gufasha abaturage bafite amahirwe make yo kugera kuri serivisi z’ubuvuzi.
Col Innocent Rwaka Muhirwe, Umuyobozi wa RWANBATT-3, yagaragaje ko nubwo inshingano nyamukuru z’uyu mutwe ari ukurinda abasivili, ukomeje no kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’aho ukorera.
Yasobanuye ko mu gihe batanga umutekano ku mushinga wo gusana umuhanda wa kilometero 152 uhuza Ruli na Mundri, basanze abaturage baho bafite ibibazo bikomeye byo kubona serivisi z’ubuvuzi. Ibyo ni byo byatumye bategura iki gikorwa cyo kubagezaho ubuvuzi.
