INGABO N'ABAPOLISI B’U RWANDA BARI MU BUTUMWA BW’AMAHORO MURI SANTARAFURIKA BATANZE SERIVISI Z’UBUVUZI BANAFASHA ABATURAGE BA BANGUI BIBASIWE N’UMWUZURE
Ingabo n'Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), babarizwa muri RWABATT-1, RWAFPU na RWAPSU, bahaye ubufasha abaturage bo mu Karere ka Gatanu k'Umujyi wa Bangui bagizweho ingaruka z’imyuzure iherutse kuba. Ingabo z'u Rwanda zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu, inkunga y’ibikoresho n’ibikorwa by'umuganda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Ibi bikorwa byabereye kuri Lycée de Miskine, bikaba byari bigamije gufasha abaturage bahuye n’ingaruka z’imyuzure. Ingabo n'Abapolisi b’u Rwanda batanze ibikoresho by’ibanze birimo ibyo gusakara, iby’isuku, zinatanga serivisi z’ubuvuzi ku ndwara zitandukanye ku buntu. Abaturage 342 ni bo bahawe ubu bufasha, by’umwihariko bahabwa serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo n’amaso n’imiti y’indwara zitandukanye.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w’Akarere ka Gatanu, Bwana YEMO Alain, ari kumwe na Lt Col Wellars NYANGEZI, Umuyobozi w’Ingabo za RWABATT-1; SSP Aimable BUSASA, Umuyobozi wa RWAFPU-1 na SSP Patrick GASHABUKA, Umuyobozi wa RWAPSU.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatanu, Bwana YEMO Alain, yashimye ubu bufasha, agaragaza ko ari igikorwa kigaragaza ubufatanye n’ubwitange mu gufasha abaturage bibasiwe n’imyuzure.
Yagize ati: “Iki ni igikorwa cya kivandimwe kije gikurikiye imyuzure yabaye. Ndashimira Ingabo zose z’u Rwanda zikorera hano ku bw’urukundo no kwita ku baturage ba Repubulika ya Santarafurika.”
Lt Col Wellars NYANGEZI yihanganishije imiryango y’abaturage yagizweho ingaruka n’imyuzure, ashimangira ko Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zizakomeza gukorana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza yabo no kubungabunga isuku n’ubuzima buzira umuze.

Abaturage bahawe ubu bufasha, barimo Backa Barthélémy na Romaine, bagaragaje ko banyuzwe na serivisi z’ubuvuzi bahawe, inkunga y’ibikoresho ndetse n’igikorwa cy'umuganda, bashimira Ingabo n'Abapolisi b’u Rwanda ku bw’iyo nkunga.
Binyuze muri ibi bikorwa by’ubutabazi n’ubufatanye n’abaturage, Ingabo z’u Rwanda zikomeje gushimangira imikoranire hagati y’igisirikare n’abasivili, bubaka icyizere mu baturage no kugira uruhare mu kurinda umutekano wabo no guteza imbere imibereho myiza yabo.
