ABOFISIYE 76 BASOJE AMAHUGURWA YO KUYOBORA INGABO
Abofisiye 76 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), basoje amahugurwa y’ibyumweru 22 y’Abayobozi (Junior Command and Staff Course), yari agamije kongerera ubushobozi abitabiriye mu kuyobora ibikorwa bya gisirikare no gutegura imirimo yunganira ibyo bikorwa.
Uyu muhango wo gusoza aya mahugurwa wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF riri i Musanze, ukaba wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.

Mu basoje amahugurwa, 71 ni abo muri RDF, babiri ni abo muri RNP, naho batatu ni abo muri RCS. Amahugurwa yibanze ku miyoborere, igenabikorwa, gufata ibyemezo, ndetse no kuyobora no kugenzura ibikorwa bya gisirikare ku rwego rwa Batayo na Burigade.
Mu ijambo rye, Maj Gen Nyakarundi yibukije abasoje aya mahugurwa ko uyu munsi usoje icyiciro kimwe mu rugendo rwabo rwo kwiteza imbere mu mwuga wa gisirikare kuri ba Ofisiye, ariko ukaba n’intangiriro y’ikindi cyiciro gishya.
Yagize ati: “Ubumenyi, ubushobozi n’ubunararibonye mwungukiye muri aya mahugurwa bizababera urufatiro rukomeye mu gihe musubira mu mirimo yanyu aho mukorera, mukajya gushyira mu bikorwa inshingano ziri imbere. Icyakora, intsinzi yanyu izashingira cyane ku buryo muzashyira mu bikorwa ubwo bumenyi, mufata ibyemezo bikwiye, mukubahiriza inshingano zanyu kandi mukaguma ku ndangagaciro z’umwuga wanyu.”
Yakomeje gushishikariza ba Ofisiye basoje amahugurwa gukomeza kugira ubushobozi bwo guhangana n’imbogamizi, guhindura imikorere bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse no guhangana n’impinduka zigenda zigaragara mu bikorwa bya gisirikare.

Muri uyu muhango, Maj James Rwamuhizi yashimiwe nk'umunyeshuri wahize abandi muri rusange, kubera umusaruro w’amanota y’indashyikirwa yagaragaje mu gihe cy’amahugurwa.
Aya mahugurwa yari agamije gutegura abayitabiriye guhangana n’imbogamizi bazahura na zo mu nshingano z’ubuyobozi n’izindi nshingano zijyanye no gutegura no gucunga ibikorwa bya gisirikare mu gihe kiri imbere, ndetse no kubaha urufatiro rukomeye ruzabafasha gukomeza andi mahugurwa yisumbuye mu bya gisirikare.
Yahurije hamwe amasomo yo mu ishuri, ibiganiro n’imyitozo ngiro, hagamijwe guteza imbere ubushobozi bwo gutekereza byimbitse, gufata imyanzuro ishingiye ku busesenguzi no kugira ubushobozi bwo kuyobora ibikorwa bya gisirikare.
