Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru Arambuye

Mukomeze kugezwaho amakuru mashya.

ABARINDA UMUKURU W'IGIHUGU NA SERIVISI Y'UBUVUZI MU NGABO BEGUKANYE IGIKOMBE CYO KWIBOHORA CYA RDF 2026

Ingabo z'u Rwanda zasoje amarushanwa y'Igikombe cyo Kwibohora 2026 kuri uyu munsi, tariki ya 4 Nyakanga 2026, kuri Sitade ya Kigali Pelé, habereye imikino ya nyuma ya ruhago mu byiciro by'abagabo n'abagore. Mu cyiciro cy'abagabo, Abarinda Umukuru w' igihugu begukanye igikombe batsinze  BMTC Nasho ibitego 3–0. Mu cyiciro cy'abagore, Serivisi y'Ubuvuzi mu Ngabo yegukanye igikombe itsinze Military Police ibitego 2–1.

Hatanzwe ibikombe mu mikino itandukanye ku buryo bukurikira:

Icyiciro cy'Abagabo

* Umupira w'amaguru: Abarinda Umukuru w'igihugu
* Volleyball:  SOF
* Basketball: BMTC Nasho

Amakipe atatu ya mbere muri buri mukino na yo yahawe imidali mu rwego rwo gushimirwa imyitwarire myiza ndetse n'ubunyamwuga yagaragaje.

Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen MK Mubarakh; abayobozi b'inzego z'Ingabo, Abahagarariye inyungu za gisikare z'ibihugu byabo mu Rwanda, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel; hamwe n'abajenerali, abasirikare bakuru n'abakunzi b'umupira w'amaguru.

Minisitiri w'Ingabo  Juvenal Marizamunda, yavuze ko aya marushanwa arenze kuba amarushanwa y'umupira w'amaguru gusa, ahubwo ari uburyo bwo kwizihiza umurage w'ubutwari, ubwitange no guharanira gutsinda byaranze Ingabo za RPA mu rugamba rwo Kubohora u Rwanda.
Yagaragaje ko uwo murage ugikomeje kuranga Ingabo z'u Rwanda aho zikorera hose no mu bihe byose.

Minisitiri Marizamunda yongeyeho ko, uretse guhatana, aya marushanwa afasha gushimangira ubufatanye, ubumwe n'ubwuzuzanye hagati y'abasirikare, ndetse no guteza imbere ubuzima bwiza n'imibereho irangwa n'imyitwarire myiza binyuze muri siporo.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen MK Mubarakh, yashimiye amakipe yose yitabiriye aya marushanwa ku bwitange, imyitwarire myiza n'ikinyabupfura yagaragaje kuva yatangira kugeza asojwe.