Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

News

Stay up to date with the latest news. 

UMUNYAMABANGA WA LETA MU NTARA YA CABO DELGADO YASUYE INGABO Z' U RWANDA MURI MOCĂŤMBOA DA PRAIA

MocĂ­mboa da Praia, 22 Ugushyingo 2025

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Intara ya Cabo Delgado, Fernando Bemane de Sousa, uyu munsi yasuye Inzego z'umutekano z'u Rwanda (RSF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Karere ka Mocímboa da Praia. Yari aherekejwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Mocímboa da Praia, Sergio Domingo Cypriano, Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no kwinjiza abantu mu gisirikare muri Cabo Delgado, Lt Col Elsa Domingos Zimia n'Umuyobozi w’Umujyi wa Mocímboa da Praia, Herena Bandeila.

Intego y’uru ruzinduko yari ugushimangira ubufatanye n’imikoranire n’Inzego z'umutekano z’u Rwanda.

Itsinda ry’abashyitsi ryakiriwe n'Umuyobozi Mukuru w'Inzego z'umutekano z' u Rwanda, Maj Gen Vincent Gatama, ari kumwe n' ukuriye  ibikorwa bya Polisi y'u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado, CP Bertin Mutezintare, hamwe n’abandi bayobozi. Abashyitsi bahawe ishusho rusange y’umutekano n'ibikorwa Inzego z'umutekano z'u Rwanda zikomeje gukora mu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.