Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

News

Stay up to date with the latest news. 

UMUGABA MUKURU W’INGABO ZA SOMALIYA YASUYE ICYICARO GIKURU CY’INGABO Z’U RWANDA

Kigali, ku wa 7 Ukwakira 2025

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somaliya (SNAF), Maj Gen Odawa Yusuf Rage,  n’intumwa ayoboye, bari mu ruzinduko rw'iminsi itandatu mu Rwanda, uyu munsi, basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura. Uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Mu ruzinduko rwe, Maj Gen Odawa Yusuf Rage yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Ingabo, Nyakubahwa Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh.

Uru ruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somaliya rugamije gushyira mu bikorwa gahunda y’Ingabo za Somaliya yo gukomeza gushimangira ubufatanye n'ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, ibifatwa nk’intambwe ikomeye mu kubungabunga amahoro n'umutekano mu karere.

Mu biganiro bagiranye, intumwa z'Ingabo za Somalia zahawe ishusho rusange y’umutekano mu karere, n’uruhare u Rwanda rugira mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika.

Izi ntumwa zo mu Ngabo za Somaliya kandi zasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho zunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahashyinguye. Biteganyijwe kandi ko bazasura ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo, ndetse n’Ingoro y’Umurage y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside