UMUGABA MUKURU W’INGABO ZA GAMBIA YASUYE ICYICARO GIKURU CY’INGABO Z’U RWANDA
Kigali, 13 Ukwakira 2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A. Cham, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 17 Ukwakira 2025, uyu munsi yasuye Icyicaro gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda giherereye ku Kimihurura.
Intego y’uruzinduko rwe ni ugushimangira ubufatanye mu bya gisirikare busanzwe buri hagati y’Ingabo za Gambia n’Ingabo z’u Rwanda.
Muri uru ruzinduko, Lieutenant General Cham yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General MK Mubarakh.
Lieutenant General Cham yagaragarijwe ishusho y'umutekano mu karere, n’uruhare u Rwanda rugira mu kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino muri Afurika.
Mu gitondo cy’uyu munsi kandi Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anasura Ingoro Ndangamurage y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Muri uru ruzinduko, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia azanasura ibigo bitandukanye bishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo n’Ingabo z’u Rwanda.