Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

News

Stay up to date with the latest news. 

MAJ GEN EMMY RUVUSHA YASHYIKIRIJE INSHINGANO UMUSIMBUYE KU BUYOBOZI BW’INZEGO Z'UMUTEKANO Z’U RWANDA MURI CABO DELGADO

Cabo Delgado, 10 Ukwakira 2025

Uyu munsi,  Maj Gen Emmy K. Ruvusha, wari Umuyobozi w'Inzego z'umutekano z'u Rwanda  mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, yashyikirije ku mugaragaro inshingano z’ubuyobozi Maj Gen Vincent Gatama umusimbuye, nyuma y'umwaka ayobora ibikorwa bigamije guhashya ibikorwa by'iterabwoba muri iyi ntara.

Guhererekanya ubuyobozi byabereye ku Cyicaro gikuru cy’Inzego z'umutekano z’u Rwanda, giherereye mu Karere ka Mocímboa da Praia.

Muri uyu muhango, aba bayobozi bombi bashimiye Ingabo na Polisi barangije ubutumwa bwabo ku bw’ubwitange bagaragaje n’ibyagezweho bifatika mu gihe cy’umwaka bamaze mu kazi.

Mu gihe bamaze bakorera muri iyi ntara, abagize Inzego z'umutekano z'u Rwanda bakoze ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya iterabwoba, aho bafashe uduce twinshi twari mu maboko y’imitwe y’iterabwoba. Ibyo bikorwa byatumye abaturage benshi bari baravuye mu byabo babasha gusubira mu ngo zabo.

Byongeye kandi, Ingabo z' u Rwanda zatoje icyiciro cya mbere cy’Ingabo za Mozambique, banashimangira ubufatanye n’ingabo na polisi bya Mozambique, ndetse banafasha  kubaka icyizere hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage.