Inzego z’Umutekano z’u Rwanda na Mozambique zahuriye mu nama isuzuma uko umutekano uhagaze muri Cabo Delgado
Kigali, 9 Mutarama 2022
Uyu munsi abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano z’u Rwanda na Mozambique bahuye mu nama y’umutekano yarigamije gusuzuma uko umutekano wifashe mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique n’uko ibikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba muri iyo ntara bihagaze, harebwa icyakorwa mu bihe biri imbere. Ni inama yabereye ku cyicaro cya Police y’u Rwanda, Kacyiru, i Kigali.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano z’u Rwanda hamwe na Mozambique barimo abagaba bakuru b’ingabo b’ibihugu byombi aribo, Gen J Bosco Kazura na mugenzi we, Admiral Joaquim Mangrasse, abayobozi bakuru ba Police uw’u Rwanda n’uwa Mozambique hamwe n’Umunyamabanga Mukuru w’urwego rushinzwe iperereza n’umutekano.
Inama yasuzumye ibyagezweho mu mezi 6 ashize u Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambique gufasha Leta y’iki gihugu kugarura umutekano muri Cabo Delgado, hakoreshejwe imbaraga za gisirikare mu kurwanya imitwe y’iterabwoba hamwe no gukomeza inzego z’umutekano. Iyi nama yarebye ibibazo byagiye biboneka ishyiraho n’ingamba z’ibihe biri imbere.
Inama yasanze ubufatanye bw’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi bwaratanze umusaruro ukomeye mu gihe gito mu gutsinda imitwe y’Iterabwoba ya Ansar Al Sunnah.
Hamaze guhagarikwa ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba mu bice Ingabo z’u Rwanda zikoreramo aribyo Palma na Mocimboa Da praia, muri Cabo Delgado, inzego z’umutekano z’u Rwanda bafatanije n’inzego z’umutekano za Mozambique batangiye ibikorwa byo gusubiza abaturage bari barahunze mu byabo, bavanwa mu nkambi bari barahungiyemo, basubizwa mu ngo zabo kugira ngo bakomeze imibereho isanzwe.
Inama yashimangiye ko gusubiza ibintu mu buryo muri iyi Ntara byatangiriye ku kongera gukora kw’ibikorwa by’ubukungu no gusubiza abaturage bari barahunze mu ngo zabo. Hanyuma ibi bikazakurikirwa no gufasha inzego z’umutekano za Mozambique binyuze mu mahugurwa no kuzongerera ubushobozi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yashimangiye ko ingabo z’u Rwanda zizakomeza kuba abafatanyabikorwa mu gushyigikira no kugarura amahoro arambye muri Mozambique. “Gukorera hamwe kw’ingabo zacu byagaragaje ko bitanga umusaruro w’indashyikirwa.” Yashimangiye ko Inzego z’umutekano z’u Rwanda zizakomeza inzira yo gushaka umutekano ku bibazo n’ingorane zagenda zivuka.
Umugaba mukuru w’ingabo za Mozambique yashimiye ingabo z’abanyarwanda ku murava bagaragaje mu kurwanya iterabwoba mu mezi atandatu ashize (Kuva muri Nyakanga 2021 kugeza ubu). Yasabye ingabo z’u Rwanda gukomeza gufasha ingabo za Mozambique mu rugendo rwo kubaka ubushobozi biciye mu mahugurwa ku ruhande rumwe ndetse no mu kurwanya iterabwoba aho ari ho hose. Yavuze ko imitwe y’iterabwoba yaciwe intege mu buryo bugaragara kandi bizakomeza ku bufatanye bw’impande zombi.
Inama yemeje gushyiraho amatsinda ahuza inzego z’umutekano ku mpande zombi azakora ingamba nshya zo gutsimbakaza umutekano hamwe no kuvugurura imikorerere y’inzego z’umutekano ariyo ntambwe y’ingenzi mu kugera ku mutekano urambye mu Ntara ya Cabo Delgado.

