Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

News

Stay up to date with the latest news. 

Ingabo z' u Rwanda ziri mu butumwa bw' amahoro muri Sudani y' Epfo bafatanije n' Umuryango SHF bakoze igikorwa cyo kurwanya malaria mu nkambi ya Mangateen

Juba, 11 Ukwakira 2025

 

Abasirikare n'abapolisi b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ku bufatanye n’Abanyarwanda baba muri Sudani y’Epfo ndetse n’Umuryango wa SHF (Society for Family Health), bakoze igikorwa cyo kurwanya malariya mu nkambi y’impunzi ya Mangateen iherereye i Juba.

Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage no kubigisha uburyo bakwiye kurwanya malariya.

Ibikorwa byakozwe birimo gusukura  ahashobora kororokera imibu, gutema ibihuru, gukangurira abaturage uburyo bwo kwirinda malariya ndetse no gutanga umuti (repellents) wica cyangwa wirukana imibu.

Mu ijambo rye, Colonel Leodomir Uwizeyimana, Umuyobozi w’Ingabo za Rwanbatt-3 unahagarariye abasirikare b’Abanyarwanda bari muri UNMISS, yashimye ubufatanye bukomeye buri hagati y’abasirikare n’abaturage.

Yasabye abatuye inkambi gukomeza kugira uruhare mu isuku y’aho batuye,  anabashishikariza gutema ibihuru no gukuraho ibidendezi by'amazi bishobora kuba indiri y' umubu.

Simon Khan Lok, Umuyobozi w’inkambi ya Mangateen, yashimiye cyane ubu bufatanye, avuga ko bufite akamaro kanini mu guteza imbere ubuzima bw'abaturage binyuze mu kubigisha ndetse no kubagezaho umuti ubafasha  kwirinda imibu.

Malariya ikomeje kuba imwe mu ndwara zikomeye zugarije abatuye inkambi ya Mangateen, iherereye ku nkengero z’umujyi wa Juba.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyagaragaje umuhate n' ubufatanye bw'abagiteguye mu guharanira imibereho myiza y’abaturage b’iyo nkambi.